KU RWEGO RW'AKARERE KA KARONGI HABAYE INAMA YA DCF YIZE KU BIBAZO BY'AMAKOPERATIVE Y'ABAJYANAMA B'UBUZIMA

Ku wa 16/06/2025 mu cyumba cy'inama cy'Akarere, habaye inama y'ihiriro ry'amakoperative mu Karere ka Karongi yize ku bibazo biri mu makoperative y'abajyanama b'ubuzima bashinze company.

ni inama yitabiriwe n'umuyobozi w'Akarere n'abandi bagize DCF y'Akarere, hari n'abahagarariye Koperative z'abajyanama b'Ubuzima. 

Bimwe mu byaganiriweho ni umurongo ni uguhinduza amazina y'abashoramari ba koperative y'abajyanama b'ubuzima muri aka Karere, aho kuba ba Prezida ba Koperative hakandikwa amazina ya Koperative. 

Izizaba zitarabona ibyangombwa bihuye n'amazina yazo nk'uko byasabwe na Minisante bakandikwa nk'abigenga bikazakosorwa nyuma. Ibi byasabwe ko byakwihutishwa n'ibindi byose byatuma iki kidakorwa bigakemurwa ku buryo kuwa 15/7/2025 bizaba byakemutse  hakazabaho kubaka inzego noneho zikora.

Ikindi cyavuzwe ni uko sosiyete yatanga isoko ry'uzakodesha inyubako akanya atajya ubukode, kandi bose babyemeye.

Back