Ku Karere ka Karongi, Inama y'Uburezi yateranye
Kuri uyu wa mbere tariki 03 Kamena 2019, ku Karere ka Karongi habereye inama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri aka Karere, iyi nama ikaba yigaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo n’ibindi bikorwa byo mu burezi.
Muri iyi nama yatumijwe n’umuyobozi W’Akarere y’ibanze ku ngingo enye z’ingenzi arizo, iminsindishirize y’abanyeshuri, gufasha abanyeshuri gukomeza kuguma mu ishuri, uburyo bakomeza kubungabunga amashuri y’icyerekezo (Smart class rooms) ndetse n’isuku.

Abayobozi b'Ibigo by'amashuri n'abahagarariye uburezi mu mirenge baritabiriye
Ndayisaba Francois Umuyobozi w'AKarere yashimiye abayobozi b’amashuri bari bitabiriye inama ku bimaze kugerwaho, kandi akomeza avuga ko barereye igihugu.
Ati “nimwe murereye igihugu, uburezi ni ubwanyu, igihugu kiri mu maboko yanyu. Mukomeze mugendere ku ndangagaciro mumenya ko muhagarariye abana ndetse munakomeza kwigiranaho gukora neza mukomeza gushyiramo imbaraga.”
Umuyobozi kandi yakomoje no ku mashuri y’icyerekezo (Smart classrooms) avugako hari intambwe imaze guterwa mu kubungabunga ayo mashuri nko kuba mudasobwa zikoreshwa, avuga ko bagomba gukomeza kuzirinda kuko nazo zifasha mu kugera ku ireme ry’uburezi rikenewe.
Umwe mu bayobozi b’amashuri bitabiriye iyi nama nawe yakomeje avuga ko bimwe ko mubyo bagomba gukomeza gushyiramo imbaraga, ari ugutegura umusaruro kuruta kwiyicarira bagategereza ko waza batawuteguye.
Ati “rimwe mu mabanga tugomba gukomeza gukoresha ni ugutegura umusaruro (results) kurusha kuwakira, kandi intego twihaye yo kuzamura ireme ry’urezi rizakomeza kuzamuka nkuko n'ubundi hari intambwe yatewe kandi igaragara.”
Undi muyobozi w’ishuri nawe yavuze ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri iri mu bibafasha kuba abana biga neza ndetse ntibate amashuri ahubwo bakayakunda.
Ati “umwana wabonye ibyo kurya ku ishuri, kureka ishuri biba byakemutse. Aha rero buri muyobozi akaba asabwa kongera mo imbaraga no kugira uruhare mu gukundisha abana ishuri byibuze ibyo umwana atabona mu rugo akbibona ku ishuri cyangwa ibyiza aguteganyaho nk’umuyobozi ukabimuha.”
Yakomeje kandi avuga ko imikino gakondo, imivugo, ibiganiro mpaka byo mu rurimi rw’Ikinyarwanda biri mubifasha imyigire y’abana kuko umwana umenye ururimi gakondo byoroshye kuenya n’izindi ndimi.
Umuyobozi w’Akarere yasoje asaba abarezi kongera imbaraga mu guharanira ireme ry’uburezi barushaho gukorana neza n’ababyeyi, amadini n’inzego z’ubutegetsi igihe hari ikibazo kigaragaye mu burezi bagatanga amakuru ku gihe.