KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA YAGANIRIYE N’ABAKORERABUSHAKE KU ISUZUMAMIKORERE RYABO

Mu rwego rwo kwitegura amatora akomatanyije ateganyijwe muri 2024, Komisiyo y’Amatora yakoranye inama n’abashinzwe ibikorwa by’amatora mu Mirenge igize Akarere ka Karongi aho yabaganirije ibijyanye n’isuzumamikorere ry’abakorerabushake kuva ku Murenge kugera ku Mudugudu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora Madamu MUKARURANGWA Immaculee yakomoje kuri ayo matora akomatanyije ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite azahuzwa mu gihe ingingo zo mu Itegeko nshinga zibigena zizaba zamaze kuvugururwa.

Yabibukije ko nk'abakorerabushake bakabakaba ibihumbi 70 mu gihugu hose bakora akazi gakomeye kugirango ibikorwa by'amatora bigende neza, kuko bo nk'abakozi ba Komisiyo basagaho gato 50 batabyishoboza.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Madamu MUKARUTESI Vestine wakiriye ibyo byiciro byombi yabijeje umusanzu w'ubuyobozi kugirango ibyo bikorwa barimo ndetse n'amatora bizagende neza.
Madamu MUKARUTESI Vestine yashimye akazi gakorwa n'abo bakorerabushake, abanyarwanda batora n'undi wese ugira uruhare mu migendekere myiza y'amatora.

Back