KOMISIYO Y’ABAKOZI BA LETA YAHUGUYE ABAYOBOZI BAHERUTSE GUTORWA KU MYITWARIRE MBONEZAMURIMO
Ku wa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2025 abagize Komisiyo y'Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta batanze ikiganiro kigamije kwibutsa ku imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta gukora kinyamwuga n’imicungire yabakozi.
Icyo kiganiro cyitabiriwe n’abajyanama bashya baherutse gutorwa ku rwego rw’Akarere, abayobozi b’amashami mu Karere ka Karongi n’abo mu bindi byiciro.
Itsinda rigizwe n’umuyobozi w’iyi Komisiyo SEBAGABO Bernabe, umuyobozi wayo wungirije Kanakuze Jeanne D'Arc, hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wayo Madamu Angelina Muganza bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Bwana Muzungu Gerald.
Nyuma y’iki kiganiro, habayeho umwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo ku kiganiro cyatanzwe.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Bwana Muzungu Gerald yashimiye ubuyobozi bwa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta kuba yatekereje kuza guhugura abakozi ndetse no kubizeza ubufatanye mu guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga hirindwa amakosa. Ikindi ni ugushyira imbaraga mu guhugura abagize utunama dushinzwe imyitwarire cyane mu bigo by'amashuri kugirango bagire ubumenyi ku byo itegeko riteganya mu gukurikirana amakosa yo mu rwego rw'akazi.