KIGANIRO CYA NDI UMUNYARWANDA KU RUBYIRUKO RWAGIZWEHO INGARUKA KU BURYO BWIHARIYE ZA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuri uyu wa 16/2/2021 ku Karere ka Karongi, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda C-19, habaye ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda kigenewe urubyiruko rufite ibikomere bituruka ku mateka yihariye ya jenosede yakorewe abatutsi.
Cyayobowe na NIRAGIRE Theophile, Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Ubukungu.
Hari Kandi na NSENGIMANA Albert ufite ubuhamya bukomeye ku bikomere yagize bishyingiye ko Maman we bwite umubyeyi w'abana 9 yamugemuriye abamwica incuro 3 nyuma kubw''amahirwe akaza kurokorwa n'Ingabo zabohoye u Rwanda (RPA) mu gihe abo bavukana bose barishwe na ba nyirarume.
Uyu yanditse n'igitabo yise "ma mère m'a tué"
Ikiganiro cyasembuwe habanje gusangira ku mavu n'amavuko ya Ndi Umunyarwanda , isenyuka ry'ubunyarwanda ndi Umunyarwanda icyomoro n'igihango cyahuzwaga n'ubuzima abantu banyuzemo bushingiye ku ngero zifatika.
Nyuma habayeho kuganira hatangwa ubuhamya ibibazo ndetse n'ibisubizo.