KARONGI: URUBYIRUKO RWANYUZWE NO GUSURA UKO IBIDUKIKIJE BIBUNGABUNZWE

Tariki ya 5 Kanama 2025, mu cyumba cy'inama cy'ingoro y'Ibidukikije mu Murenge wa Bwishyura rwasuwe n'itsinda ryaturutse muri MINUBUMWE muri gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti" Dusure ingoro ndangamurage  tumenye amateka"

Ibyakozwe birimo gusura amateka ari mu ngoro y'Ibidukikije no kuyasobanurira urubyiruko, kurubaza urubyiruko ibyo rwabonye  no kurutoza kuvuga neza ururimi rw' ikinyarwanda, gukosora interuro no gusakuza.


Mu gutangiza ibi biganiro, Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage mu Karere ka Karongi, Umuhoza Pascasie yabwiye ababyitabiriye ko bagomba kwita ku murage uri mu Karere kabo ndetse no kurangwa n'indangagaciro z'umuco nyarwanda.

Abitabiriye iyi gahunda, bishimiye gusura Ingoro y'Umurage w'Ibidukikije basobanurirwa byinshi mu bimuritsemo nk'amabuye y'agaciro aboneka mu Rwanda, ibinyabuzima, ibimera byifashishwaga mu buvuzi gakondo, ingufu zitanga amashanyarazi n'ibindi. Nyuma yo gusura Ingoro, urubyiruko ruri kurushanwa binyuze mu bibazo bari kubazwa bishingiye ku byo babonye basura, ibisakuzo ndetse no kunoza ururimi rw'ikinyarwanda muri gahunda ya "Ntibavuga-Bavuga." Bakanguriwe gukoresha inkoranabuhanga ya telefone yigisha ikinyarwanda yitwa  Tumenye ikinyarwanda” ifasha mu kunoza Ikinyarwanda. Iyi gahunda iri gukorwa ku bufatanye na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Inzego z'ibanze na Radio/TV 10.

Kamana Jean Pierre wo mu Murenge wa Bwishyura yavuze ko banyuzwe no gusura iyi ngoro, kureba amateka arimo ari ay'u Rwanda n'Isi muri rusange no kureba uburyo ibidukikije bibungabunzwe muri iyi ngoro yabyo.

Abitabiriye ibi biganiro barushije abandi gusubiza neza ibibazo babajijwe bahawe ibihembo birimo ibitabo. Bwana Nizeyimana Innocent wari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yasabye urubyiruko kwiyemeza gusura ahantu ndangamurage/Ndangamateka n' ingoro ndangamurage ziri mu gihugu ndetse no guharanira kuvoma indangagaciro z'umuco nyarwanda mu mateka y'igihugu.

Back