Karongi: Umunyarwanda agomba kurindwa amagambo asesereza n’asenya

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu Karere ka Karongi, cyabereye mu murenge wa Gitesi, Akagari ka wa Munanira. Iki gikorwa cyatangijwe n’umuhango wo gushyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri 14 338 y’Abatutsi bahitanywe na Jenoside mu 1994, hakurikiraho urugendo rwo kwibuka, nyuma hatangwa ikiganiro ku mateka ya Jenoside, uko yateguwe n’uko yakozwe. Muri uyu muhango, Umushyitsi mukuru akaba n’ umuyobozi w’ Intara y’ Iburengerazuba, nyakubahwa Munyantwari Alphonse, yavuze ko Umunyarwanda ari umunyagitinyiro agomba kurindwa amagambo asesereza n’asenya. Akaba yarasabye abaturage kwirinda guhungabanya abarokotse kuko nyuma y’imyaka 25 bitumvikana ukuntu abantu batava ibuzimu ngo bareke ingengabitekerezo ya jenoside. Ati” Umunyarwanda ni umunyagitinyiro ntagomba guseserezwa. "Ntawe ugomba kubwirwa amagambo amusenya, rero twirinde imvugo zishengura abarokotse Jenoside"; Munyantwali kandi yasabye ko ubuhamya bw’ abarokotse Jenoside ndetse n’ibimenyetso by’amateka ya Jenoside bikabikwa hakaboneka ingengo y’imari izafasha mu gukusanya ubuhamya n’ibindi bimenyetso bikabikwa neza bikazajya bigaragaza amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu gihe kizaza. Yakomeje avuga ko, kwibuka ari ukwirengera no gutegura ahazaza hazira ivangura, bityo ko abaje kwibuka baba barimo batera intambwe yo kubaka Igihugu. Ubuyobozi bukaba bwihanganishishije ababuriye ababo muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse yizeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kubaba hafi mu rugendo rwo Kwiyubaka. Icyumweru cy’icyunamo kirakomeje kugeza tariki 13/04/2019, ariko kwibuka bikaba bizagera tariki ya 04/07/2019 nyuma y’iminsi ijana Jenoside Yakorewe Abatutsi yamaze igahagarikwa n’Ingabo zari RPA ubu zikaba ari Ingabo z’Igihugu.

Back