Karongi- Umunsi Mpuzamahanga w' Abaturage warizihijwe

Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2018, nyuma y’ umuganda usoza ukwezi ku rwego rw’ Akarere ka karongi wabereye mu Murenge wa Rwankuba, hizijhijwe umunsi  mpuzamahanga w'abaturage (World Population Day).  Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu munsi Ibi birori byitabiriwe na Nyakubahwa DEBONHEUR Jeanne d’Arc, Minisitiri Ufte mu nshingano Impunzi n’ Imicungire y’ Ibiza akaba n'Imboni ya Guverinoma mu Karere ka Karongi wri umushyitsi mukuru. Hari n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubuzima Dr. Patrick Ndimubanzi, Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Bwana NDAYISABA François, Umuyobozi w’ Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza,Madamu MUKASHEMA Drocelle, Uhagarariye UNFPA mu Rwanda , Ingabo na Police, n’  Abakozi b'Akarere.  UNFPA yari yazanye infashanyigisho ku bwiyongere bw' Abatuye isi Muri ibi birori, byahuriranye no gusoza icyumweru cyahariwe uvukangura,baga ku kuboneza urubyaro,  hatangiwe ubutumwa bujyanye no kuboneza urubya muri gahunda yo kwirinda kongera cyane umubare w’ abatuye isi kandi ibibabeshaho byo ahubwo bikomeza kugbanuka. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr.Ndimubanzi Patrick yavuze  ko kuboneza urubyaro bigabanya  indwara n’ipfu z’abana n’ababyeyi,bigabanya indwara ziterwa n’imirire mibi, kandi ko kutaboneza urubyaro bitera ubwumvikane buke mu muryango. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr.Ndimubanzi Patrick  Agaruka ku mibare yerekanye ko hagombye guterw indi ntambwe abanyarwanda muri rusange bakita kuri gahundo zo kubyara abana bashobora guteganyirizwa bityo tukagira umuryango utarangwam ubukene. Ubutumwa bw’ umushyitsi mukuru mukuru, Nyakubahwa DEBONHEUR Jeanne d’Arc  bwagarutse ku gushishikariza abaturage kugana serivisi yo kuboneza urubyaro kuko bituma ubwiyongere bwabaturage bujyana n'ubukungu n'imibereho myiza y'abagize umuryango anasoza ijambo rye yifuriza abaturage kuzagira umunsi mwiza w'umuganura uzizihizwa muri Kanama/2018.   Uhagarariye UNFPA mu Rwanda  Abaturage bari bitabiriye uyu munsi
Back