KARONGI - KUMENYA GUSOMA NO KWANDIKA, URUFUNGUZO RW’ ITERAMBERE

Kuri uyu wa  16 Mutarama 2019 ku Karere ka Karongi hatangirijwe gahunda yo kwigisha abakuze kwandika, Gusoma, kubara n’ Ibindi ahazajya hakoreshwa uburyo bw’Imyigishirize bushingiye ku buzima bwa buri munsi hagamijwe kuzamura imibereho yabo.

Ni umushinga w’imyaka 3 uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Guverinoma ya Ecosse (Scotland), Kaminuza y’U Rwanda, Kaminuza ya Aberdeen muri Ecosse, Ikigo cy’Ubushakashatsi IPAR binyujijwe mu Ishuri nderabarezi rya Rubengera (TTC Rubengera).

Atangiza ku mugaragaro uyu mushinga, Bwana KARANGWA James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi yagaragaje uburyo Akarere yari ahagarariye kishimiye ubufatanye mu guhugura abakuze batagize amahirwe yo kwiga ngo bamenye gusoma no kwandika. Agragaza ko Akarere ka Karongi kazungukira muri iyi gahunda kuko n’ubundi byari bisanzwe biri mu byihutirwa mu rwego rwo guteza  umuturage imbere ariko bikaba bigiye kwihuta kubera kunguka amaboko.

Umu yobozi w’uyu mushinga Prof. Pamela, yagaragaje abaturage bize kandi bazi gusoma no kwandika ariyo sosiyete ishobora kujyana n’ iterambere .Yagize ati

“Gahunda yo kwigisha abakuze ni inzira yo kubaka Sosiyete ikerebutse ijyana n’umuvuduko w’Iterambere.”

Gusoma, kwandika no kubara  ni umusingi, ni ubumenyi shingiro  mu iterambere ry’umuturage  ikaba ari na gahunda ya Leta aho abaturage bose batabashije kwiga kubera amateka  yaranze igihugu, bigishwa gusoma no kwandika.

Back