Karongi: Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti PIASS ryasohoye abanyeshuri basaga 280
Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Kamena 2019, mu Karere ka Karongi ishuri rikuru ry’abaporotesitanti mu Rwanda, ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 283 ndetse rinishimira inyubako igezweho ryenda kuhuzuza rizataha mu byumweru bibiri.

Inyubako ya PIASS yenda kuzura
Iri shuri rikuru ry’abaporotesitanti mu Rwanda ni kunshuro yaryo ya gatandatu ritanze impamyabumenyi kandi rikaba rigiye gutangira kwigira mu nyubako yaryo igezweho, nyuma yo kumara igihe ishami rya Karongi ryigira mu mashuri Atari ayaryo.
Umunyeshuri wabaye uwambere mu ishami ry’ubwarimu Ingabire Angelique yavuze ko bimushimishije cyane kuba yabaye uwa mbere mu ishami rya Karongi, kandi ko ari ibyagaciro kuba uwambere.

Umunyeshuri wabaye uwambere mu ishami ry’ubwarimu Ingabire Angelique
Ati “ndishimye cyane kuba ngeze ku ntego zange, mpesheje agaciro abagore bagenzi banjye kuko bigaragaye ko natwe dushoboye, nshimiye Piass ku bumenyi iduhereza natwe tuzabubyaza umusaruro twiteza imbere.”
Habinshuti Eliakim nawe warangije mu ishami ry’iterambere ry’ibyaro yavuze ko agiye gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo afashe abagatuye gukomeza kwiteza imbere.

Habinshuti Eliakim nawe warangije mu ishami ry’iterambere ry’ibyaro ashyikirizwa impano na MAYOR
Ati “nabanje kwiga ibindi ariko nyuma yaho iri shuri rigereye hano, nahise nkurikira ibijyanye n’iterambere ry’ibyaro, bitewe na gahunda nyinshi z’igihugu nka hanga umurimo, rero ibi nize bizamfasha kwiteza imbere ubwange ndetse n’abaturage.”

Musemakweri Elise umuyobozi mukuru wa Piass
Musemakweri Elise umuyobozi mukuru wa Piass yavuze ko ari ibikorwa bibiri byabateranije aribyo gutanga impamyabumenyi no kwishimira aho ishuri n’ibiro bya Piass bigeze kandi rizatahwa mu byumweru bibiri.

Ati “Piass imaze gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basaga 1600, iyo ni intambwe igaragaza aho tugeze. Twujuje inzu igezweho turashima ubuyobozi bw’Akarere kuba baraduhaye aho twubaka bityo tukaba tutazongera gucumbika nkuko byari bisanzwe.”

Marie Christine akaba ariwe mushyitsi mukuru
Marie Christine umushyitsi mukuru muri iki gikorwa akaba n’umusesenguzi wamasiyansi mu nama nkuru y’igihugu ishinzwe amashuri amakuru n’azakami nuza yavuze ko u Rwanda rubitezeho byinshi bizateza igihugu imbere.

Byari ibyishimo
Ati “kera hari kaminuza imwe mu gihugu, bigishwaga ko ari urumuri rwa bose, nubu rero turabasaba kuba urumuri mugakoramugasobanukirwa natwe tuziteza imbere kuko umutungo dufite ni abaturage bacu, bityo igihugu kibitezeho byinshi kandi muzagifashe.”

Ishuri rikuru Piass ryatanze impamyabumenyi ku nshuro ya gatandatu ikicaro cyaryo kigiye kwimukira I Karongi, kivuye I Huye.