KARONGI IRIMO GUTERA INTAMBWE YO KUGANA MU MIJYI YUNGANIRA KIGALI- GUVERINERI NTIBITURA

Ku wa  19 Kanama 2025, mu Karere ka Karongi hatangijwe imurikabikorwa n’imurikagurisha ribera mu busitani bw’isoko rya Bwishyura. 

Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco. Yavuze ko akurikije iryo murikagurisha bigaragara ko Karongi irimo gutera intambwe  yo kugana mu mijyi yunganira Kigali. Agaragaza ko hari amahirwe akomeye ahari bityo ko abahakorera bagomba kwitegura kwakira abantu benshi bahagana, bamwe mu batangiye kubakorera ibikorwa bikurura abantu harimo gasmeth ikora mu bijyanye no gutunganya gazi yo mu kiyaga cya Kivu.

Yasabye abitabiriye imurikagurisha gutanga serivisi nziza kuko ari inzira y’iterambere, no kubasobanurira neza ibyo bakora, yasabye abamurika kongera ibikorwa mu bwiza no mu bwinshi.

Yagize ati “Ibi birajyana na gahunda ya leta yo guteza imbere umuturage, aho ibikorwa akora bijya ku mugaragaro ndetse no kumubonera isoko ry’umusaruro bikamworohera. Ni umwanya wagenewe abaturage kugirango berekwe serivisi zibakorerwa, ni umurongo wa Leta wo kwereka umuturage ko ari ku isonga.”

Yungamo ati “ Hari intambwe iri guterwa mu Karere ka Karongi nk’umujyi ugiye kunganira umujyi wa Kigali, byumwihariko akaba ari n’umujyi w’ubukerarugendo,hakaba hari n’ibikorwa remezo byatangiye gukorwa birimo umushinga wa Gasmeth uzakoresha abakozi benshi baturutse hirya no hino mu gihugu n’ahandi. Abantu benshi rero barifuza kuza gukorera ibikorwa binyuranye muri aka karere,ni ngombwa gutangira kwitegura kuzabakira, mukora byinsi kandi byiza kugirango bazabone ibyobakeneye bitabagoye. Ni byiza rero kunoza imitangire ya serivisi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald, yavuze ko hari ibikorwa bigiye kwibandwaho mu kwitegura kunganira Umujyi wa Kigali.

Ati “ Hari imihanda igiye kuzakorwa mu mirenge ya Bwishyura na Rubengera kuko ari imwe mu izaba igize umujyi wa Karongi, bityo bikazafasha mu itunganywa ry’umujyi,hagakatwaibibaza byo kubakamo bijyanye n’igishushanyo mboneracy’umujyi,hazaba hari n’ibikorwa remezo binyuranye birimoamazi n’amashanyarazi n’ibindi binyuranye kuburyobizagaragara ko karongi ari umujyi mwiza nk’uko tubibona mu tundi turere twatangiye mbere mu kunganira umujyi wa Kigali.

Umwe mubitabiriye iri murikabikorwa n’imurikagurisha Urimubenshi Aimable yavuze ko biteguye neza.

Ati “Mu kwitegura kuba Akarere kacu ka Karongi kagiye kunganira umujyi wa Kigali, ubu nashinze uruganda rukora amatafari n’amakaro bigezweho, kugira ngo abantu bazage babona ibyo bubakisha bitabagoye ngo bavunike bajya kubishaka kure. Ubu byatangiyeno gutanga umusaruro kuko nk’amatafari yubatse ububiko bw’ahazajya habikwa ibijyanye no kugoboka abahuye n’ibiza nu rwego rw’Intara y’iburengerazuba ni uruganda rwacu rwayakoze, ibyo rero bikagira n’ingaruka nziza mu gufasha abaturage bacu gutera imbere. Nk’ubu nkoresha abakozi barenga 50 buri munsi, biganjemo urubyiruko n’abagore mu rwego rwo kubarinda ubushomeri.”

Insanganyamatsiko y’iri murikabikorwa n’imurika gurisha ni Hinduka wigire, umuturage ku isonga.

Back