Karongi- Inama y' Inama Njyanama Idasanzwe

  Biro niyo iyobora inama z' Inama Njyanama:Bwana BASIIME Jossy, V/Perezida, Bwana MUTANGANA Frederic, Perezida na Madamu MUREKATETE Marie Rose Kuri uyu wa 27Nyakanga 2018, mu Karere ka Karongi habereye Inama idasanzwe y’ Inama Njyanama y’ Akarere. Ni inama iyobowe na Perezida w’ Inam Njyanama, Bwana MUTANGANA Frederic, ari kumwe n’ abo bahuriye muri bureau ya Njyanama, Visi Perezida Bwana  BASIIME Jossy, n’ Umwandisi Madamu MUREKATETE Marie Rose. Iyi nama kandi ikaba yitabiriwe n’ Abajyanama  nk’ uko biteganywa n’ <link http: extwprlegs1.fao.org docs pdf rwa131819.pdf external-link-new-window external link in new>Itegeko. Abajyanama hafi ya bose bari bitabiriye Ni inama idasanzwe ikaba igamije gusubukura ingingo zasigaye zitizweho mu Nama y’ Inama Njyanama yo kuwa 29 Kamena 2018 kubera ikibazo cy’ Igihe. Iyi nama ikaba yize ku ngingo zitandukanye arizo

1.       Kwemeza inyandikomvugo y’ inamanisanzwe y’ Inama Njyanama iheruka no gusuzuma raporo y’ Ishyirwamubikorwa ry’ imyanzuro yayo.

2.       Kugaragarizwa ibyavuye mu makomisiyo y’ Inama Njyanama no kwemeza imyanzuro y’ ianama y’ Abaperezida na Biro y’ Inama Njyanama

3.       Kurebera hamwe ibikorwa bya Komite Nyobozi mu gihe cy’ amezi atandatu ashize.

Iyi nama yahumuje hafashwe imyanzuro izatangazwa mu gihe giteganywa n' itegeko.

Back