
Kuri uyu wa kabiri, tariki 14 Kanama 2018, ku Karere ka Karongi habereye umuhango wo guhiga imihigo y' imirenge, ikaba yahigiwe imbere y’ Umuyobozi w’ Akarere Bwana NDAYISABA François.

Ni umuhango witabiriwe na V/ Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere Bwana Basiime Jossy, abayobozi b’ Akarere bungiririje bombi, n’ Inzego z’ Umutekano; Ingabo na Polisi. Iyi gahunda yitabiriwe kandi na bamwe mu bajyanama b’ Akarere, abanyamabanyga nshingwabikorwa b’ imirenge, n’ abutugari twose tugize Akarere, Anbayobozi b’ ibitaro n’ ibigonderabuzima, ndetse na bamwe mu bafatanyabikorwa bahuriye mu ihuriro rizwi nka JADF.
Ikintu gishyashya cyagaragaye muri uyu muhango ni uko abayobozi b’ ibitaro bikorera mu Karere ka Karongi aribyo, Ibitaro bya Kibuye, Ibitaro bya Mugonero n’ Ibitaro bya Kirinda ndetse n’ Ibigo nderabuzima zishamikiye kuri ibi bitaro.
<link https: twitter.com hashtag>Imihigo Imirenge yasinyiye imbere y’ Umuyobozi w’ Akarere, yavomwe mu gitabo cy’ Imihigo, Akarere ka
Karongi kasinyanye n'Umukuru w'Igihugu kuwa 09 Kanama 2018. Imihigo y’ Akarere ikaba ari 81irimo - 32 ijyanye no guteza imbere ubukungu,
- 35 yo mu mibereho myiza na
- 16 yo mu Miyoborere myiza,
Iyi mihigo ikaba izashyirwa mubikorwa n’ inzego zitandukanye; kuva ku mudugudu kugeza ku Karere ndetse n’ abafatanyabikorwa. Iyi mihigo ikaba izatwara amafaranga angana na miliyali icyenda, miliyoni maganarindwi na zirindwi, ibihumbi maganinani mirongwitandatu na bibiri na maganacyenda na cumi (9,707,862,910Fr).