Karongi-Icyumweru cy' Umujyanama

Kuriuyuwa 04Kamena 2018, mu Karere ka Karongi hatangirijwe icyumweru cy’ Umujyanama aho abajyanama kuva ku rwego rw’ Akarere kugera ku kagari bamanuka bagahura n’ umuturage, baganira ku buryo yumva gahunda za Leta ndetse akababwira ibibazo ashobora kuba afite arinako babikemura ibidahitabikemuka  abajynama bakamufasha mu buvugizi. Ni gahunda yari iyobowe na Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere Bwana MUTANGANA Frederic, wari kumwe na Biro y’ Inama Njyanama, Komite Nyobozi; harihitabiriye Umuyobozi  w’ AkarereWungiririje Ushinzwe Ubukungu n’ Ushinzwe Imibereho Myiza,  Abajyanama b’ Akarere, ba Perezida b’ inama Njyanama z’ imirenge, abanyamabanga Nshingwabikorwa  b’ imirenge igize Akarere ka Karongi. Muri iyi gahunda abajyanama baganiriza abaturage kuri gahunda za Leta harimo Imihigo y’ Akarere, iy’ umurenge baba barimo gukoreramo, ubwisungane mu kwivuza, ibibazo bishobora guhungabanya ubuzima bw’ abaturage (Human Security). Uretse gusobanura kandi gahunda zaLeta, abaturage bashobora kubaza ibibazo bibabangamira bagahabwa ibisubizo ndetse bakanakorerwa ubuvugizi ku nzego ibiba bitakemutse bireba. Inama Njyanama ni urwego rutorwa n’ abaturage, rukaba rubahagarariye kandi nirwo rukuru mu Karere
Back