Karongi: Hortinvest igiye gufasha urubyiruko rufite imishinga yanditse myiza
Kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kamena 2019, mu Karere ka Karongi habereye inama yakanguriraga abaturage guhinga ibihingwa byiganjemo imbuto, imboga, ndetsen’ ibirayi.
Muri iyi nama yari yateguwe na SNV mu mushinga wayo ya HORTINVEST Project, ikangurira urubyiruko n’abategarugori kwandika imishinga itanga ikizere itari munsi ya miliyoni 20 z’amafaranga y’Urwanda, nyuma yo gusuzumwa basanga itanga ikizere bakazaterwa inkunga ingana na 50% by’umushinga banditse.
Nshimiyimana Polycarpe, umukozi w’umushinga HortInvest yavuze ko aya ari amahirwe ku batekerezaga imishinga ariko badafite igishoro gihagije cyo kuba bayitangira.

Nshimiyimana Polycarpe, umukozi w’umushinga HortInvest
Ati “iyi gahunda igamije gufasha cyane cyane abategarugori ndetse n’urubyiruko mu kwiteza imbere, aho wandika umushimga wawe utari munsi ya miliyoni 20 kandi utarengeje miliyoni 300, nyuma yo gusuzumwa ugahabwa 50% ku ijana by’inkunga.”
Yavuze ko kwibumbira mu makoperative byafasha abanditse imishinga yabo kuba yatoranywa, yakomeje kandi avuga ko muri iyi gahunda bitemewe gukoresha amafaranga wahawe nindi mishinga ngo akoreshwe ibindi.
Engels Steffan yashimiye Akarere ku bufatanye ndetse anavuze ko aya ari amahirwe urubyiruko rugomba gukoresha rw’iteza imbere.

Engels Steffan, Umuyobozi wa HortInvest
Ati “turashimira akarere ka Karongi kubufatanye tugirana, kuko ntitwari kuza gukorera muri aka Karere tutabyemerewe n’ubuyobozi, kandi na none ndashishikariza abantu kwitabira iyi gahunda kuko izateza imbere abazatoranywa.”
Munyankindi Angelique umukozi ushinzwe ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga (Cash corps) mu Karere ka Karongi Hortinvest kuri iyi gahunda yo guteza imbere urubyiruko n’abategarugori.
Ati “turabashimiye kubwiyigahunda, izafasha urubyiruko rwacu kwiteza imbere kandi umusaruro uzaboneka n’ibitabira iyi gahunda, natwe tuzakoresha k’umusaruro tuzunguka kuko dufite amahoteli,… kandi iyi gahunda izagira umumaro kuko 70% by’abaturage bacu ni abahinzi.
Gahunda yo gutanga imishinga yanditse kandi itanga ikizere yatangiye tariki ya 3 Kamena izarangira tariki ya 28 Kamena uyu mwaka.