Karongi: Habereye amahugurwa y’abazahugura abandi mu mavugurura y’ibyiciro by’ubudehe

Mu Karere Karongi habereye amahugurwa y’abazahugura abandi muri gahunda y’amavugurura y’ibyiciro by’ubudehe, hanasobanurwa uko ibyiciro by’ubudehe bishya bizakorwa n’Abaturage muri buri mudugudu mu Masibo basanzwe babamo.

 Abitabiriye inama ku byiciro by'ubudehe

Ni nyuma yaho ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu na Loda bwagaragaje ko umubare munini w’abanyarwanda utishyimiye uko ibyiciro by’ubudehe bisanzwe bimeze, RGB nayo yakoze ubundi bushyakashatsi muri 2017 bugaragaza ko 50% by’Abanyarwanda bumvaga ibyiciro by'ubudehe byavugururwa.

Umuyobozi w’ungirije w’Akarere Ushinzwe Imibereho Myiza muri  Karongi, Mukashema Drocelle yavuze ko iki ari igikorwa kiza kandi kizafasha kuko wasangaga akenshi ibyiciro by’ubudehe birimo byinshi bikeneye kunozwa.

Ati “iyi gahunda ni nziza izatuma abantu bajya mu byiciro mu buryo buvuguruye, natwe icyo tugomba gukora ni ukugerageza tukagendera ku mabwiriza agenga ibi byiciro bivuguruye, kugira ngo ibyiciro bishya bitazagaragaramo amakosa.”

Yankulije Thacien umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu nawe yasobanuye impamvu y’ivugurura ry’ibyiciro by’ubudehe ko byaturutse kubushakashatsi bwakozwe.

Yankulije kandi yakomeje asobanura ibizaranga ibyiciro by’ubudehe kuva ku cyambere kugeza ku cya gatanu, avuga ko hari abisangaga mu kiciro kimwe ariko ubushobozi bwabo budahuye rero ko iki kije ari igisubizo kuri ibyo bibazo byose.

Uwantege Liliane waje ahagarariye Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta yavuze uko gushyira ingo mu byiciro bishya by’ubudehe bizakorwa.

Ati “gushyira mu byiciro bishya ingo bizakorwa n’abaturage ubwabo binyuze mu masibo no nteko z’abaturage, kandi utanyuzwe n’ikiciro azahabwa azahita ajurira bakiri mu isibo ako kanya. Ibi byiciro biratanga ikizere.:

Ubudehe ni imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda igamije kurwanya ubukene hashingiwe ku ihame ry’ibikorwa bishingiye k’uruhare rw’abaturage, iyi gahunda ikorera ku rwego rw’Umudugudu mu rwego rwo kumenya neza ibibazo by’abaturage n’ingamba zafatwa n’abaturage ngo bikemuke.

Back