KARONGI - GUKANGURIRWA KWIZIGAMIRA IGIHE KIREKIRE (LTSS)
Ejo ku wa kabiri tariki ya 16/10/2018 kuri Hotel ya Golf Eden Rock hakomeje amahugurwa agamije gukangurira ibyiciro bitandukanye by'Abanyarwanda kuzigamira igihe kirekire "Long Term Savings Scheme/LTSS".
Nyuma y'abakozi ba Leta, inzego z'Umutekano n'Abagize Inama Njyanama bahuguwe kuri uyu wa mbere, uyu munsi hari hatahiwe Icyiciro cy'Abafatanyabikorwa mu byiciro bitandukanye:
1)NGOs (Local & International),
2)FBOs,
3)Abikorera (PSF),
4)Amakoperative,...
Basobanuriwe amavu n'amavuko ya LTSS n'uko izakora, basobanurirwa ibyiza byo kuzigamira igihe kirekire ndetse n'ibibazo bitandukanye byabajijwe byahawe ibisubizo.
Abitabiriye basobanuriwe uko umuntu yiyandikisha muri LTSS ndetse bamwe bakaba bahise biyandikisha,
Nyuma yo guhugurwa, Abafatanyabikorwa basabwe kubigira ibyabo no kubikangurira abandi cyane ko ari "Abavuga rikumvikana".
Igikorwa kizakomereza mu Mirenge mu gihe cya vuba.
Back