KARONGI - AMAHIRWE KU RUBYIRUKO

Ejo tariki  16/10/2018 mu Karere ka Karongi, umurenge wa Bwishyura, muri IPRC WEST, kuva saa 11h00, hateraniye inama yahuje ubuyobozi bw'Akarere, n'urubyiruko rwiganjemo urwarangije amashuri yisumbuye na Kaminuza, mu rwego rwo kubashishikariza amahirwe ahari, kugira ngo bayabyaze umusaruro, biteze imbere bave mu bukene. Ibiganiro byayobowe na VM ASOC, Mme Drocelle MUKASHEMA, byitabiriwe kdi na RF Cdmer/Karongi, DPC, Principal IPRC WEST, ES BWISHYURA, Manager BK, Uhagarariye  BDF, Uhagarariye PSF,  SACCOs, ndetse n'urundi rubyiruko rwiteje imbere. Urubyiruko rwakanguriwe gahunda ya NEP KORA WIGIRE, bahabwa n'ubuhamya bw'abafite aho bageze batangiye imishinga. Urubyiruko rwasabwe gutangira imishinga ibyara inyungu kandi bizezwa ubufatanye. Basabwe kandi kwirinda ibiyobyabwenge n'inda z'imburagihe. Basabwe kdi kugira uruhare mu gukumira icyaha kitaraba. Hitabiriye urubyiruko rusaga 200. Igikorwa nk'iki kikaba cyari cyabereye mu murenge wa Rubengera ejobundi ku wa mbere, ndetse kikazakomeza no mu yindi mirenge.

Back