Karongi: Abayozi b’inzego z’ibanze bahuguwe ku ku kurwanya ihohoterwa.

Ni amahugurwa yabaye kuri uyu wa CPmbere tariki 22 Nyakanga agamije kwigisha kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana, ryahuriyemo abayobozi bo ku midugudu ndetse n’utugari bo mu mirenge ya Bwishyura na Rubengera.

C.P John Bosco Kabera, umuvugizi wa Police y’igihugu yagarutse kuri bsoma ibikurikiraimwe mu bitiza umurindi ihohoterwa ni ubujiji no guhishira abahohotera abandi ndetse n’imvugo z’umuco ngo niko zubakwa, twahanye inka.

Ati “imvugo zijyanye n’umuco, imvugo zijyanye n’imitekerereze cyangwa se n’ubujiji bikunze kugira uruhari muri ibi bintu, biterwa no kudasobanukirwa amategeko”

Yongeyeho ko bene izi mvugo ngo “niko zubakwa,  twaraturanye, twahanaga inka, twahanye inka, nyamuneka ni kwa runaka twaraturanye, muramenye abo bantu ni imiryango, twarashyingiranye ntawavuga icyo kibazo” ari zo bagamije kurandura kuko ari ubujiji.

CP John Bosco Kabera ati “ ikintu nk’icyo kijyanye no kuba wakora icyaha, nko kuba wahohotera umuntu ku rwego rugeze aho ngaho ntbwo gikwiye kuba kiri mu muco, kubera ko mwahanye inkacyangwa mwahanye abageni bye gupfunyikirwa ngo abantu baceceke.”

Vice- Mayor w’Akarere ka Karongi  ushinzwe ubukungu Nibagwire yasobanuye ko umwaka ushize , mu karere Karongi abana basaga 400 batewe inda naho ihohoterwa mu muryango, imiryango ibanye nabi rikaba ryari hejuru .

Isaac Rwema, uhagarariye urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha yagarutse cyane ku icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana, nk’ubundi bwoko bw’ihohoterwa mu gihe bikoze umwana abigizemo uruhare cyangwa atabigizemo uruhare.

Itegeko no51/2018 ryo kuwa 13/08/2018 itegeko ryashizweho rikumira , rirwanya icuruzwa ry’abantu no gushaka inyungu ku bandi.

Ati  “ igkorwa cyose gikozwe n’umunntu hagamijwe gushaka inyungu ku bandi cya kushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu, hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa uburyo bwose bw’agahato, gushimuta , uburiganya, kubonerana kubw’intege nke cyangwa se kubera ububasha umufiteho, gutanga umuntu ufite ububasha ku wundi muntu bitemewe.”

Abitabiriye basobanuriwe ko ihohoterwa ririmo amoko atandukanye nk’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa rikomeretsa, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku mitungo.

Avugako abantu bakunzwe gucuruzwa ari abasore  cyangwa abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 35 bakiri bato bakunze koherewa cyane mu bhugu bya Aziya nka Oman, Arabia Saudite, Nepal, Bangladesh n’ahandi.

Yanatangae kandi ko uwahohotewe cyane cyane abana baterwa inda ko yajya yihutishirizwa kuri Isange One Stop Center bagahabwa ubufasha doreko serivsi ihabwa uwahohotewe zose ari Ubuntu ndetse no gupima uremangingo DNA twemeza se w’umwana wavutse ku mwana wahohotewe.

Impamvu bahisemo guhugura abayobozi b’inzego zibanze ngo ni uko ari ukugirango bakomeze ubufatanye na Police no gukora ubukangurambaga no kubwira Abanyarwanda kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abana bakiri bato.

Bibukijwe gutanga amakuru nku gihe birinda kandi batanga abatu bashaka guhishira ihohoterwa, kandi bakigisha abaturage bashinzwe amategeko kuko kutayamenya ari ubujiji butuma ihohoterwa rirushaho gushing imizi.

Iki cyumweru, kimwe mu bigize ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Police, @police months 2019,  gifite insanganyamatsiko igira iti “ Twubake umuryango twifuza turwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”

Back