ITSINDA TERIMBERE KABATARA RYAKIRIYE IGIHEMBO RYAHAWE NA MTN RYUKO RIKORA NEZA
Ku wa 03/06/2025 ku Biro by’Umurenge wa Rubengera habereye igikorwa cyo kwakira igihembo cyegukanywe cy’Itsinda TERIMBERE KABATARA.
Iri tsinda ryaje ku mwanya wa mbere mu irushanwa ryateguwe na MTN Rwanda ryahuje Uturere 12 rigamije kugaragaza itsinda rikora neza kandi rigateza imbere ararigize.
Iri tsinda ryahawe igikombe , Icyemezo cy’Ishimwe n’amafaranga angana na miliyoni ebyiri (2,000,000Frws).
Iri tsinda rikora ubuhinzi bw’imboga mu Murenge wa Rubengera, iki gikorwa cyaranzwe no kugaragaza urugendo iri tsinda ryakoze kugira ngo rigere kuri iki gihembo, byavuzwe mu buhamya bwa Madamu MUKANKUNDIYE Therese ari we Muyobozi w’itsinda akaba ari na we wari urihagarariye mu irushanwa.
Abitabiriye iki gikorwa bashimye Ubuyobozi bw’Igihugu bukomeje guteza imbere umugore, Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kuzamura iri tsinda aribo AEE Rwanda na World Vision Kivu Cluster.
Iki gikorwa kitabiriwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Rwego rw’Akarere, Umuhuzabikorwa AEE RWANDA mu Krere ka Karongi na Rutsiro, Umukozi Ushinzwe JADF, Umuyobozi w’Ubutegetsi mu Murenge wa Rubengera, Agronome wa Rubengera na za Komite z’amatsinda zo mu Murenge wa Rubengera zifashwa na AEE Rwanda.