ITSINDA RYO KU RWEGO RW’IGIHUGU RWASUZUMYE AHO AKARERE KAGEZE GAKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO Y’ABATURAGE
Itsinda ryo ku rwego rw'Igihugu riyobowe na Bwana SEMWAGA Angelo,Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw'Inzego z'Ibanze muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, riri mu Karere ka Karongi mu rwego rwo kureba aho kageze gakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage. Ni igikorwa cyabaye kuwa 6 Werurwe 2024.
Atanga ikaze, Umuyobozi w'Akarere Madamu MUKASE Valentine yavuze ko ubuyobozi bukomeje gukora ibishoboka byose ngo abagatuye bakomeze kugira imibereho myiza. Ni isuzuma rikorwa hagenzurwa inyandiko, gusura abafashijwe kugira imibereho myiza ndetse n'ibikorwa.
Bwana Semwaga avuga ko gukemura ibibazo by’abaturage biri mu byihutirwa, kandi Ubuyobozi bw’Igihugu bwafashe umurongo wo kubikemura ngo abaturage bakomeze kugira imibereho myiza. Ashima Akarere imbaraga kari gushyira mu gukemura ibyo bibazo, aho yibutsa ko buri wese agomba kubigira ibye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere n’abaturage.