ITSINDA RY’INTARA RYAGENZUYE AKARERE KA KARONGI MU KWESA IMIHIGO Y'UMWAKA 2023/2024
Muri gahunda yo kugenzura aho Akarere ka Karongi kageze kesa imihigo yo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’imihigo n’imihogp yose muri rusange ya 2023/2024, Itsinda ryo ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba ryagenzuye aho iyo mihigo igeze yeswa.
Ni igikorwa cyabaye kuwa 9 na 10 Ugushyingo 2023 gikorwa n’itsinda ryari riyobowe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Hon. DUSHIMIMANA Lambert.
Ku munsi wa mbere bagenzuye mu nyandiko z'ibigize iyo mihigo n'ibihamya byayo, nyuma bajya kugenzura aho yashyiriwe mu bikorwa.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi kandi bwagaragarije Guverineri uko bwakemuye ibibazo by'abaturage biciye mu isuzuma ryabyo no kubikemura bikorwa n'itsinda ryashyizweho ku rwego rw'Akarere.
Basuye 'Icyumba cy'Amakuru' cy'aka karere berekwa amakuru yose ajyanye n'ubuzima bw'Akarere, aho imihigo y'Akarere igeze yeswa n'ibipimo bigaragaza iterambere ry'Akarere.
Akarere kahize imihigo 115 yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 94.1% muri icyo gihembwe.