ITSINDA RY’IKIGO CY’IGIHUGU CY’IBARURISHAMIBARE RIRIMO GUSUZUMA UKO AKARERE KESHEJE IMIHIGO

Ku wa 25 Nyakanga, Umuyobozi w’Akarere, Madamu MUKASE Valentine yakiriye itsinda ry’Ikigo cy’igihugu cy’ibaruramibare riyobowe na Bwana MUVARA Joseph bagiye gukora isuzuma ry’uko imihigo y’umwaka 2023/2024 yashyizwe mu bikorwa. Itsinda ryabanje kwerekwa uko yeshejwe, nyuma rirasura ibikorwa aho biherereye.

Mu mwaka w'ingengo y'imari 2023/2024, Akarere ka Karongi kahize imihigo 115. Igizwe na 21 y’imiyoborere myiza, 67 y'imibereho myiza na 27 y'ubukungu.

Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKASE Valentine ashima iki gikorwa kuko gituma Akarere kabona ibyo kakoze uko bikwiye bikagatera imbaraga zo kunoza ibikurikira, aho katabikoze uko bikwiye bikagaha isomo ryo kubikora uko bikwiye.

Back