ITSINDA RYAGUYE RY’UBUREZI MU KARERE KA KARONGI RYASABWE UMUSANZU MU KUBUTEZA IMBERE
None ku wa 30 Nyakanga 2025, ku biro by'Akarere habereye inama yahuje abagize itsinda ryaguye ry’uburezi mu Karere ka Karongi. Atangiza iyo nama Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Umuhoza Pascasie yabasabye umusanzu wabo ukwiye, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zo guteza imbere uburezi muri rusange no kuzamura ubumenyi bw’ibanze mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.
Yagize ati “Turasabwa gukoresha imbaraga nyinshi kugirango umusaruro witezwe mu burezi uboneke; tuzawugereho uko bikwiye, kurera ni uguteganyiriza eho hazaza heza h’imiryango yacu, Akarere kacu n’Igihugu muri rusange.”
Ku ruhande rw’abitabiriye iyi nama, Kampundu Marie Rose, uyobora ishuri rya GS Musango, avuga ko iri tsinda abona rizatanga umusaruro kuko bifashishije uburyo bugezweho bwo kubika amakuru no kuyashyira ku murongo buri munsi bizatuma nta gitakara, bityo bakamenya amakuru yose ku myigire y’abana, abataye ishuri, abimukiye ahandi n’ibindi bizabafasha mu igenamigambi.
Ikindi agaragaza cyiza ni uko bazajya bakora inama buri kwezi, bagaragaze uko uburezi buhagaze, basure amashuri basangire amakuru yo kunoza ireme ry’uburezi, bakemura ibibazo ndetse n’imbogamizi bashobora guhura nazo.
Iri tsinda rigizwe n’abakozi b’Akarere, abashinzwe uburezi ku rwego rw’imirenge yose igize Akarere n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.