ITSINDA RYA MINALOC RYAKOZE UBUGENZUZI MU NZEGO ZITANDUKANYE MU KARERE KA KARONGI

Ku wa 20 Kanama 2025, itsinda riturutse muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) ryakoze ubugenzuzi mu nzego zitandukanye: Isuku n'isukura, imicungire y'abakozi harebwa umutekano w’aho bakorera niba ibigenerwa abakozi babibona ku gihe, imikorere y'umuganda n'inteko z'abaturage, kureba imyenda Akarere kabereyemo abakozi n'uburyo igomba kwishyurwa.

Ku munsi wa mbere barebye ibihamya mu nyandiko, nyuma bagana ahakorewe ibikorwa.

Ku munsi wa Kabiri iryo tsinda riyobowe na YUMVA J.P bagiye mu Murenge wa Twumba bavugana n’abayobozi ku bijyanye no gusesengura ibitera ubuzererezi bw’abana, basuye koperative y'abafite ubumuga yitwa Twitezimbere yo mu murenge wa Twumba yatewe Inkunga n'Akarere ikagura ibyuma 2 bisya, basanze ikora neza

Hasuwe ibiro by'umurenge wa Gishyita harebwa isuku ku nyubako za Leta basanze isuku ihagaze neza, ariko basaba ko bagomba gushyira ahabona kandagira ukarabe. Ikindi basuye kandi ni ikigo nderabuzima cya Mugonero, basuye n'isuku mu ngo mu murenge wa Mubuga.

Back