ITORERO EPR RYAMURITSE IBYO RYAKOZE MU GIHE CY'IMYAKA INE MURI PRESBYTERY YA RUBENGERA

Kuwa 3 Ukuboza 2023, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Karongi Bwana NIRAGIRE Theophile wari Uhagarariye Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba yitabiriye igikorwa  cyo kumurika no gutaha ibikorwa byagezweho mu myaka 4 ishize (2020-2023) mu itorero EPR-Rubengera Presbytery.

Ibikorwa byamuritswe birimo iby’Uburezi, Guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, Kurwanya no Gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Kurwanya amakimbirane mu ngo, Guteza imbere ishoramari n'Ibindi binyuranye by'ivugabutumwa, imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange.

Hanatashywe inyubako nshya ya biro ya Rubengera Presbytery Ifite inzu mberabyombi (salle) nini y'inama.

Bwana Niragire yashimye ibyo bikorwa asaba ko byakomeza guteza imbere kurushaho abaturage b'aka karere.

Abandi bari bahari barimo Perezida wa EPR mu Rwanda   Rev. Docteur Pascal BATARINGAYA n’abandi.

EPR-Rubengera Presbytery igizwe na paruwasi 50 zo mu turere twa Karongi, Rusizi, Nyamasheke, Rusizi, Rutsiro na Ngororero

Back