Inyubako ya Kaminuza ya PIASS yubatse mu murenge wa Rubengera Igiye kuzura

Inyubako ya Kaminuza ya PIASS iri kubakwa mu Murenge wa Rubengera, iri no mu mihigo y’Akarere ka Karongi, igiye kuzura ku buryo ku ya 12 Kamena 2019 izatahwa ku mugaragaro hakanakorerwa umuhango wo gutanga impamyabumenyi .

Ashimira umufatanyabikorwa, PIASS Ku kubaka iri shuri, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukashema Drocelle, avuga ko iri shuri rigiye kuzura ari kimwe mu bikorwa by’imihigo kandi akarere n’Abanyarwanda muri rusange baryitezeho umusaruro mu buryo butandukanye.

Abayobozi baje kureba uko imirimo y'inyubako iri igenda

Ati” Iri shuri rizafasha mbere na mbere abanyeshuri bazahiga kuko ingendo zigabanutse ubundi bajyaga kure. Ikindi, aha hagiye gukorerwa ishoramari bityo aka gace gatere imbere ndetse n’Akarere muri rusange”.

Twagirimana Anasthase,umwe mu baturage bakora kuri iyi nyubako, avuga ko iyi nyubako imaze gufasha abaturage benshi mu kwiteza imbere kandi itaranuzura, bitanga n’ikizere ko nitangira gukoreshwa iterambere rizarushaho.

Imirimo iragenda neza

Ati” Kugeza ubu abaturage bamaze kwiteza imbere muri byinshi kuko hari abaguze amatungo mu mafaranga bakorera hano abandi babasha kubona amafaranga yo kurihira abanyeshuri. Ikindi ku bacuruzi n’abafite ibirombe by’amabuye n’imicanga nibo duhahira kuko ibikoresho byinshi tubigurira hano hafi”

Mukashema kandi yasobanuye impamvu iri shuri Akarere karishyize mu mihigo ya 2018-2019

Ati”Iri shuri rero tugendeye ku kibazo twari dufite cya kaminuza nke mu karere kacu, twumvikanye n’umufatanyabikorwa,PIASS, bityo turishyira mu mihigo kugira ngo rirusheho kwihuta kuko iyo ikintu kiri mu mihigo gukurikiranwa birihuta.

Umuyobozi w'Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, Drocella MUKASHEMA yasuye inyubako ya Kamnuza

Ishuri rya PIASS ubu rizwi nka PUR ni Kaminuzi yegamiye ku itorero rya Presbyterienne mu Rwanda. Mu Karere ka karongi rikaba ryakoreraga mu  nyubako z’Ishuri rya TTC Rubengera. Ubu rikaba rigiye kubona icyicaro cyaryo muri aka Karere.

Back