INTUMWA ZA BANKI NYAFURIKA ITSURA AMAJYAMBERE(AFDB) BASUYE IMISHINGA BATEYE INKUNGA MU KARERE KARONGI

Intumwa za Banki Nyafurika itsura amajyambere(AfDB) basuye imwe mu mishinga bateye inkunga iherereye mu karere Karongi igizwe no gufasha abaturage muu buhinzi bw’icyayi, kububakira isoko n’agakiriro.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi. Bageze mu Karere ka Karongi bakiriwe kandi banaganira n’umuyobozi w’akarere MUZUNGU Gerald, uko iyo mishinga yafashije abaturage mu kwiteza imbere, abagaragariza n’icyifuzo cyo kuba bakomeza gukora imishinga nk’iyo mu Krere ka Karongi, bityo igafasha gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage.

Izi ntumwa zasuye iyo mishinga ikora. Babanjirije mu buhinzi bw’icyayi mu Bisesero aho baganiriye na bamwe mu bahawe inkunga kugirango batere icyayi mu mirima yabo. Bagaragarije ko babona n’umusaruro mwiza, aho ufite hegitare 1 y’icyayi imufasha kubona amafaranga asaga ibihumbi 300, ufite ebyiri akabona asaga ibihumbi 600 mu gihe asaruye.

Zakomereje ku isoko rya Gakuta mu murenge wa Twumba, aho abarikoreramo bagaragaje ko ryabateje. Iri soko rirema kabiri mu cyumweru ndetse bakaba babona amazi mu buryo bworoshye kuko bafite ikigega hamwe n’amazi ya robine.

Basuye kandi agakiriro ka Mubuga aho baasanze urubyiruko rwiganjemo abagabo bari mu mirimo itandukanye yo kubaza, gukora intebe n’utubati. Abakorera muri aka Gakiriro bamurikiye izi ntumwa za banki nyafurika itsura amajyambere zimwe mu mashini bakoresha zibafasha koroshya akazi ndetse no gukora ibikoresho byiza.

Izi ntumwa zatangaje ko imishinga bateyemo inkunga basanze ikora neza, igafasha abaturage kugera ku iterambere.

Back