Inteko z' Abaturge muri Karongi zikemura ibibazo
Kuri uyu wa 25Nyakanga 2018 mu murenge wa Gishyita, utugari twa Musasa na Cyanya, habaye inteko z’ Abaturage aho zitabiriwe n’ abagize inama y’ umutekano itaguye ari bo Nyakubahwa Umuyobozi w’ Akarere, Bwana Ndayisaba François, Umuyobozi w’ Akarere wungiririje Ushinzwe Ubukungu, Madame BAGWIRE Esperance, Umuyobozi w’ Akaere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, Madame MUKASHEMA Drocella , Umuyobozi w’ Ingabo muri Karongi, Lt. Col. Muvunyi, Uhagarariye RF, Maj. GAKOMBE, Uhagarariye Polisi mu Karere ka Karongi SP. Jean Berchmas Dusengimana Bakaba bari baje kuganiriza abaturage.
Ku byaganiriwe harimo gukunda umurimo, aho abaturge bagaragarijwe ko iterambere ryifuzwa ritagerwaho mu gihe abaturage badashyize imbere indangagaciro yo gukunda umurimo bakiteza imbere. Hnagaragajwe kandi ibyonnyi by’ iterambere ari byo ubusinzi, ibiyobyabwenge, amakimbirane, mu muryango, magendu, impanuka zo mu mihanda, ruswa na magendu. Inzego z’ umutekano zagaragarije abaturage n’ ubwo ibi bivuzwe hejuru bididndiza iterambere ryifuzwa ari n’ ibyaha amategeko ateganyiriza iihano bikakaye byakagombye kwirindwa.
Abaturage ba Cyanya na Musasa bahamagariwe gutanga amakuru ku gihe no kudahishira ibyaha birirmo ururgomo ruswa, akarengane no gukoresha ibiyobyabwenge. Banakanguriwe gahunda z’ imibereho myiza arizo Ubwisungane mu kwivuza.
Inteko z’ abaturage ni imwe mu nzira zifashishwa mu kwegera abaturage bagatanga ibitekerezo ndetse bagafashwa mu gukemura ibibazo.
Back