INTARA Y'IBURENGERAZUBA YASUZUMYE AHO AKARERE KAGEZE GAKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE
Kuri uyu wa 8 UKwakira 2024, itsinda ryo ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba riyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence ryakoze isuzuma ku byakozwe n’Akarere ka Karongi mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, mu gihembwe cya mbere cy'umwaka 2024/2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Madamu MUKASE Valentine yaragagaje ko Akarere kihatira gukemura ibyo bibazo, kandi kabigize intego mu rwego rwo kujyanisha n’icyerekezo cy’Igihugu ndetse n’intego ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uko umuturage agomba guhora ku isonga.
Madamu Uwambajemariya Florence, avuga ko iryo suzuma rigamije kureba koko uko ubuyobozi bushyira imbere ingamba zo gukemura ibibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage; rikaba n’ibanga ryo kwesa imihigo, kwigiranaho no gusangira ibyagaragaye ahandi.