INAMA Y'INTEKO RUSANGE YA JADF KARONGI

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 01/03/2022 mu Karere ka Karongi , mu Cyumba cy'Inama cya Bethany Hotel Ltd hateranye inama y'Inteko Rusange ya JADF KARONGI yahuje abafatanyabikorwa bose b'Akarere ka Karongi
Inama yasuzumye ingingo zikurikira:

✅ Kurebera hamwe imyanzuro yafashwe n'inama zitandukanye za JADF,
✅ Gusuzuma ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage n'ingamba zo kubikemura;
✅Kugaragariza Aafatanyabikorwa aho Imihigo y'Akarere 2021-2022 igeze;
✅Kugaragariza Abafatanyabikorwa ibikorwa biteganywa gushyirwa mu Igenamigambi 2022/2023;
✅Kuganira uburyo bwo gukangangurira Abaturage kwitabira Gahunda ya EJO HEZA;
✅ Gukangurira Abafatanyabikorwa umuco w'ubukorerabushake n'ubwitange;
✅ Gutora Komite Nshingwabikorwa Nshya ya JADF
✅ Gushimira Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kwesa Umuhigo w'Ubwisungane mu kwivuza 2021/2022 .

Inama yatangijwe inayoborwa  n’Umuyobozi w'Akarere ka Karongi  Madamu  MUKARUTESI Vestine ari kumwe Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana Vedaste NGARAMBE , Umuyobozi wa JADF KARONGI Madamu Annet KAKIBIBI, hari ndetse n'Inama y'Umutekano itaguye na Komite ya RIC ku Rwego rw'Akarere.

Ibyaganiriweho :

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri izi ngingo, abari mu nama bafashe imyanzuro ikurikira:
1.Kongera imbaraga mu mikoranire n'abafatanyabikorwa buri wese  aho akorera bagahuza imbaraga hagaragazwa ibyakozwe cyane cyane ku rwego rw'imirenge ;
 2.Kuba buri mufatanyabikorwa agiye kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye Imibereho myiza y'abaturage ( HSI) ; hagakorwa urutonde rw'abaturage  rugaragaza n'amadini n'amatorero yabo kugira ngo barusheho kwegerwa n'Abayobozi b'Amadini n'Amatorero;
3. Abafatanyabikorwa basabwe kwongera ubukangurambaga ku bagerwabikorwa kugira ngo buri wese aharanire kwivana
 mu bukene no kwigira
4. Hatowe Komite Nshingwabikorwa nshya ya JADF Karongi, Madame Kellen KEBIKOMI akaba ariwe watorewe kuyiyobora ,akaba yasimbuye kuri uwo  umwanya Madame Annet KAKIBIBI  urangije manda ebyiri ayiyoboye
4.Hahimiwe Abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu kwesa Umuhigo w'Ubwisungane mu kwivuza bahabwa icyemezo cy'ishimwe.

Abayobozi bose  bashimiye Abafatanyabikorwa ku ruhare bakomeje kugira mu mu kuzamura imibereho myiza y'umuturage; bagarutse ku mikorere JADF maze berekana ko ari Urugaga rw'Abafatanyabikorwa aribo pfundo ry'iterambere ry'Akarere bityo Abayobozi b'Akarere biyemeje kurushaho kubegera cyane bityo  imikoranire myiza igamije Iterambere ry'umuturage ikagerwaho  vuba.
Umuyobozi w'Akarere yashoje inama ashimira abayitabiriye abasaba gushyira mu bikorwa  ibyayivugiwemo.Inama yatangiye saa tatu n'igice (9h50'), isoza saa kumi n'iminota (16h10')

Back