INAMA YAHUJE UBUYOBOZI BW'AKARERE NA RWAMREC

Rwanda Men’s Ressource Centre (RWAMREC) umuryango nyarwanda utari uwa Leta, ugamije guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagabo n’abahungu babigizemo uruhare. Ku bufatanye na Equimundo (ex-Promundo), RWAMREC ishyira mu bikorwa umushinga witwa Generation Gender mu mirenge itanu y’Akarere ka Karongi, ari yo   Rwankuba, Rugabano, Rubengera, Gashari na Murambi, mu tugari dutatu twatoranyijwe muri buri murenge.

Uyu mushinga ukaba ugamije gufasha urubyiruko n’abagore kugira uruhare mu bibakorerwa, bafashwa kumenya kugaragaza ibibazo bahura na byo kugira ngo bikorerwe ubuvugizi, bityo byinjizwe muri gahunda z’iterambere ry’Akarere.

Ni muri urwo rwego, guhera mu mwaka wa 2021 hatangijwe ibikorwa bitandukanye by’uyu mushinga muri aka Karere ka KARONGI, by’umwihariko muri uyu mwaka wa 2022 hatangiye gukoresha ikarita nsuzumamikorere mu baturage b’utugari uyu mushinga ukoreramo, aho ibibazo n’ibyifuzo bireba urubyiruko n’abagore by’umwihariko byatangiwe mu nteko z’abaturage b’utwo tugari.

Bimwe muri ibyo bibazo byahise bibonerwa ibisubizo, ibindi byasubirijwe ku mirenge. Ibitarabonewe ibisubizo kuri izo nzego rero nibyo byahurijwe hamwe ngo bishyikirizwe ubuyobozi bw’Akarere bubihe umurongo. Haramutse hagize ibikeneye kujyanwa ku zindi nzego, RWAMREC izafatanya n’ubuyobozi bw’Akarere gukora ubwo buvugizi.

Back