Uturutse i bumoso : Lt Col. James Ngarambe, Mayor Ndayisaba Francois, Ruganzu Jonas
Kuwa 03 Nyakanga 201 mu Karere ka Karongi kuri Hotel ya Bethany hateraniye Inama y'Inteko Rusange ya JADF Karongi. Inama yari iyobowe na NDAYISABA François, Umuyobozi w'Akarere, ari kumwe na Jonas RUGANZU, Perezida wa Jadf Karongi.
Abanyamuryango ba Jadf bari bitabiriye inama ngishwanama
Inama kandi yitabiriwe na: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w"Akarere ka Karongi, Madamu MUGWANEZA Assumpta, Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Karongi, Lt Colonel Ngarambe James, Abafatanyabikorwa batandukanye,Abayobozi b'Amashami mu Karere,Bamwe mu ba Technicians b'Akarere,...
Inama yunguranye ibitekerezo hagamijwe kureba ibitetaganijwe mu iteganyabikorwa ry’ Akarere ry’ imyaka itandatu (District Development Strategies) cyane harebwa intego z'Umwaka wa 1 ariwo wa 2018/2019 hagamijwe gufatwa ingamba zizatuma izi ntego zigerwaho.
Nyuma yo kugaragarizwa intego z’ iteganyabikorwa ry’ Akarere ry’ imyaka itandatu, mu mwaka wa 2018/2019, Abafatanyabikorwa bagiye mu matsinda hakurikijwe inkingi babarizwamo arizo:
Ubukungu,
Imibereho myiza,
Imiyoborere myiza.
Bamwe mu bari mu matsinda. Itsinda ry' Imiyoborere Myiza
Buri tsinda ryunguranye ibitekerezo hagamijwe kugaragaza uruhare rizagira mu kugera kuri izi Ntego.
Abafatanyabikorwa bashimiye Akarere uburyo kagaragaza ubufatanye kuri buri gikorwa kandi ibi bikaba bibaha amakuru abafasha guhuza ibikorwa byabo n’ umurongo w’Igihugu byose ku neza y’ umuturage.
Ubuyobozi bw'Akarere bwashimiye Abafatanyabikorwa uruhare badahwema kugira mu Iterambere ry'Akarere, bwongera kubizeza Ubufatanye.
Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa bahuriye muri Jadf riteganywa n’ <link http: www.minijust.gov.rw fileadmin laws_and_regulations abunzi_new_laws.pdf external-link-new-window external link in new>Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe n°003/03 yo ku wa03/07/2015 Ashyiraho ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere, akanagena inshingano, imiterere n'imikorere byaryo