INAMA NYUMGURANABITEKEREZO N'ABANYARWANDAKAZI BARI MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO (FFRP)
None ku wa 21/12/2022 Karongi habereye Inama Nyumguranabitekerezo yahuje Ihuriro ry'Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu wabo muri Gahunda y'Igihugu yo kubaka Umuryango ushoboye kandi utekanye, abaturutse muri FFRP ni Hon. Senator MUGISHA Alexis na Hon Depute NYIRABAZAYIRE Angelique. Ku rwego rw'Akarere hitabiriye ibyiciro bitandukanye bifite aho bihuriye cyane no kubaka Umuryango ushoboye kandi utekanye harimo Abayobozi b'Akarere bungirije, ushinzwe Ubukungu ndetse n'ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Abahagarariye Inzego z'Umutekano Col Emmanuel RUGAZORA Bde Comnd 201 InfBde, Police, RIB,..
Hari Kandi Uhagarariye MAJ, Komite y'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Akarere, Ugize Biro ya Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, Umwe mu bagore bayoboye amakoperative y'Abagore akorera ku rwego rw'Akarere, Uhagarariye Abikorera ku rwego rw'Akarere, Abahagarariye JADF mu Karere, Abahagarariye Ibigo Nderabuzima Abahagarariye Ibigo by'Amashuri mu Karere, Bamwe mu bahagarariye Amadini n'Amatorero mu Karere, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Iguhugu y'Abagore mu Mirenge Igize Akarere ka Karongi.
Col Emmanuel RUGAZORA Umuyobozi wa Bde 201 nawe yaganiriye ku Umuryango ushoboye kandi utekanye, asaba ko buri wese abigiramo uruhari mu buryo bwo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.