Inama Njyanama yateranye
Kuri uyu wa 24 Ukwakira, ku Karere ka Karongi hateraniye inama y’Inama Njyanama. Iyi nama yayobowe na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Basiime Jossy yanitabiriwe n’abagize Komite Nyobozi nshya y’Akarere ikaba ari nayo ya mbere ibaye nyuma y’aho iyi Komite itorewe.

Abajyanama bari bitabiriye ari benshi
Iyi nama yitabiriwe n’abajyanama b’Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize Akarere, Abayobozi b’amashami (units) akorera mu Karere, Inzego z’umutekano n’abandi.
Iyi nama yigaga ku ngingo zikurikira:
1. Gusoma no Kwemeza inyandikomvugo y’imana isanzwe y’Inama Njyanama yo kuwa 28/06/2019.
2. Kureba uko ishyirwamubikorwa ry’imihigo 2019/2020 ryagenze
3. Kugaragarizwa ibyavuye mu makomisiyo y’Inama Njyanama no Kwemeza imyanzuro y’inama y’Abaperezida na Biro yInama Njyanama.
4. Kugaragarizwa na Komite Nyobozi Nshya uko Akarere gahagaze n’ibikorwa byashyirwamo imbaraga kurusha ibindi.
Inama Njyanama yosoje ifashe imyanzuro izatangazwa mu gihe kigenwa n’amategeko.