Inama Njyanama y'Akarere yarateranye

Kuri uyu 17Ukuboza, 2019, ku Karere  ka Karongi habereye inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere ikaba yoyobowe na President w'Inama Njyanama Mutangana Frederic.


Iyi nama isoza igihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka w'imihigo 2019/2020, yitabirwa n'Abajyanama b'Akarere, abagize inama y'umutekano itaguye, Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w'Akarere, KArangwa James, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge na ba perezida b'Inama Njytanama z'imirenge n'abakozi b'Akarere muri rusange.
Inama isanzwe y'Inama Njyanama ikaba


Yakiriye umujyanama mushya Bwana UWIRINGIYIMANA Epimaque amaze kurahizwa na President w'urukiko rwisumbuye rwa Karongi.
-Yasuzumye raporo y'ishyirwamubikorwa ry'imyanzuro y'Inama Njyanama  iheruka.
-Yagaragarijwe aho imihigo 2019-2020 igeze yeswa.
-Yagaragarijwe ibyavuye mu ma komisiyo.
Nyuma yo kuganira kuri izi ngingo hafashwe imyanzuro itandukanye Izatangazwa imaze kwemezwa n'Intara mu gihe giteganyijwe n'amategeko.

Back