INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA KARONGI
None kuwa kane tariki ya 06/10/2022, Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye, iyoborwa n’Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama Bwana NGARAMBE Vedaste.
Abitabiriye inama:
- Abajyanama;
- Umuyobozi w’agateganyo ushinze imirimo rusange mu Karere ka Karongi;
- Uhagarariye Perezida wa JADF Bwana Eliakim HABINSHUTI,
- Abayobozi b’amashami ku Karere.
Ingingo zizweho
1. Hasuzumwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama njyanama zo kuwa 18/03/2022 na 30/06/2022;
2. Komisiyo zagaragaje ibikorwa zakoze mu gihe cy’amezi atatu ashize;
3. Hasuzumwe kandi Imishinga izimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange;
4. Hagaragajwe uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere,
5. Raporo y’icyumweru cy’umujyanama cyo kuwa 08-11/08/2022
6. Itangira ry’amashuri ry’umwaka wa 2022-2023.
Abajyanama bunguranye ibitekerezo kuri izi ngingo bafata n’imyanzuro itandukanye ikaba iri kunozwa, inama yagenze neza.
Murakoze