Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi

Uyu munsi tariki 10/12/2021 habaye Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi. Ikaba ariyo ibaye bwa mbere nyuma yo gutorwa kw'Abajyanama b'Akarere. Ikaba ari inama igamije kurebera hamwe uko Akarere gahagaze, ibyamaze gukorwa n'ibisigaye gukorwa.

Hakaba hibandwa ku bijyanye na gahunda y'imyaka 7 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yihaye mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage ndetse n'intego za NST1 na Gahunda y'imyaka 5 y'iterambere ry'Akarere(DDS).

Abajyanama batanze ibitekerezo binyuranye bimwe muri byo bakaba bifuza ko habaho imishinga ifatika y'uburobyi mu kiyaga cya Kivu na cyane ko hari ikibazo cy'imirire mibi igira ingaruka ry'igwingira ry'abana.

 

Back