Inama Isanzwe y'Inama Njyanama Yateranye
Kuri uyu wa 29Werurwe 2019, Ku Karere ka Karongi Inama isanzwe y’Inama Njyanama yateranye. Iyobowe na Perezida wayo MUTANGANA Frédéric ari kumwe n'Umwanditsi w'Inama Njyanama Madamu MUREKATETE Marie Rose. Iyi nama uretse kuba yahuje Abajyanama b'Akarere yitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Umuyobozi w'Imirimo rusange, Abayobozi b'amashami n'abandi bakozi. Iyi nama yigaga ku ngingo zikurikira: 1. Gusoma no kwemeza Inyandikomvugo y'Inama Njyanama yo kuwa 28/12/2018, n'Inama Njyanama zidasanzwe zo kuwa 18/01/2019, 22/02/2019 no gusuzuma raporo y'Ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro zayo. 2. Kureba aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa. 3. Kugaragarizwa ibyavuye mu makomisiyo y'Inama no kwemeza Imyanzuro y'Inama z'Abaperezida na Biro y'Inama Njyanama. 4. Kwemeza Gahunda y'Iterambere ry'Akarere (DDS). Imyanzuro yafashwe n’iyi nama ikazatangazwa mu gihe giteganywa n’amategeko. Inama Njyanama ni rwo rwego rukuru ruyobora Akarere. Ibiva mu nama bikaba byemezwa n'Intara mbere y'uko bitangazwa nk'imyanzuro