Imiryango isaga ibihumbi 2000 yazimye muri Karongi yibutswe
Mu murenge wa Bwishyura i Nyamishaba, mu Karere ka Karongi habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hibukwa Imiryango yazimye. Ni igikorwa cyatangijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Nyamishaba no mu kiyaga cya kivu, ahajugunywe imibiri y'abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 .
Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Madamu Ntakirutimana Julienne ,hitabiriye kandi Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Madamu Umuhoza Pascasie ,Perezida w'Inama Njyanama akaba na Perezida wa Ibuka mu Karere Bwana Ngarambe Vedaste ,Abagize Inama y'Umutekano itaguye mu karere,Abajyanama muri Njyanama y'Akarere,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ya Gashali, Murambi na Rwankuba, Abaturage b'Umurenge wa Bwishyura n'abanyeshuri bo mu bigo byisumbuye byo muri Bwishyura.
Bahawe Ikaze n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura Bwana Nsengiyumva R Songa washimiye abaje kwifatanya n'abaturage b'Umurenge wa Bwishyura kwibuka Imiryango yazimye mu gihe cya Jenoside.
Bimwe mu byaranze iki gikorwa, birimo, umunota wo kwibuka, isengesho ryasenzwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi St Pierre Kibuye, ikiganiro cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyatanzwe na Bwana Flavien, ubuhamya bwa Karenzi Jean Bosco Wagaragaje inzira y'umusaraba yanyuzemo aho yavuze ko iyo atarokoka,Umuryango wose uba warazimye w’ababyeyi babiri n’abana 9) kuko bashiki be aho bashatse imiyango yose bayishe bakayimara ndetse n’abavandimwe be b’abagabo n’abo bashatse n’abo babyaye babishe bakabamara ndetse n’abo kwa sekuru bose. Yanashimiye abamurokoye n'abarokoye abandi. Indirimbo zo kwibuka zaririmbwe n'abagize Izuba Family n'iz'abanyeshuri ba College St Marie, Gusoma amazina y'imwe mu miryango yazimye
Ubutumwa bw'umuryango Ibuka bwatanzwe na Perezida wa Ibuka mu Karere, Bwana Ngarambe Vedaste wihanganishije ababuze ababo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,anasaba abantu gutanga Amakuru y'ahantu hari imibiri y'abazize jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ijambo ry'Umushyitsi Mukuru Madamu Ntakirutimana Julienne, yihanganishije Imiryango y'ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nawe yibutsa abafite amakuru y'aho imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bayigaragaza kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro, yavuze ko bazakomeza kureba uko bavugurura uko bikwiye inzibutso n’ahakwiye gushyirwa ikimenyetso ku kiyaga cya Kivu hiciwe abatutsi bajugunywa mu kiyaga cya Kivu. Ikindi yavuze ko hazakomeza kurebwa uko amasambu y’abishwe yasubizwa imiryango yabo kuko usanga hari abakoze jenoside bagiye bayatwara nkuko icyo kibazo cyagaragajwe na Perezida wa Ibuka Bwana Ngarambe Vedaste