IMIRYANGO 69 IBANYE NMU MAKIMBIRANE YO MU MIRENGE YA MUTUNTU NA MUBUGA YAHUGUWE KU BIJYANYE NO KUYAVAMO
Kuva ku wa 29- 30 Nyakanga 2025, mu Mirenge ya Mutuntu na Mubuga habaye amahugurwa y’imiryango ibanye nabi mu rwgeo rwo gufashwa kubana neza, bava mu makimbiran ayiranga.
Aya mahugurwa atangwa ku bufatanye bw’Akarere ka Karongi na CARITAS Rwanda binyuze mu mushinga wayo TUBEHO NEZA AHEZA. Hahuguwe imiryango 43, indi miryango 21 mu Murenge wa Mubuga ibana mu makimbirane yahuguwe ku bufatanye bw’Akarere na World Vision ndetse na CARITAS
Amahugurwa yibanze ku ngingo zitandukanye zigamije gufasha imiryango gukemura amakimbirane no guteza imbere imibereho myiza mu ngo.
Ibisobanuro birambuye ku ngingo zigiye zitandukanye zaganiriweho:
1. Kwikemurira ibibazo hatisunzwe inkiko:
Abitabiriye amahugurwa bigishijwe uburyo bwo gukemura ibibazo by’amakimbirane mu ngo hakoreshejwe ibiganiro byubaka n’ubwumvikane hagati y’abagize umuryango, aho kujya kubishakira ibisubizo mu nkiko. Ibi bigamije kugabanya umubare w’ibibazo bijyanwa mu nkiko kandi bigatuma abagize umuryango biga kuganira no gufatira hamwe ibyemezo bibafitiye akamaro.
2. Ibitera amakimbirane mu muryango:
Hatanzwe inyigisho ku mpamvu zitandukanye zitera amakimbirane mu miryango zirimo ubukene, ubusambanyi, ubusinzi, kutumvikana ku miyoborere y’urugo, kubura inshingano ku bashakanye, n’ibindi. Abahuguwe basobanuriwe uko bamenya ibimenyetso by’amakimbirane mbere y'uko bikomera, kugira ngo babashe kubikumira hakiri kare.
3. Ingaruka z'amakimbirane mu muryango:
Amahugurwa yerekanye uburyo amakimbirane mu muryango ashobora kugira ingaruka mbi ku bagize umuryango harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guhungabana k’umutima (stress), gutandukana kw’abashakanye, kwangirika k’uburere bw’abana, ndetse no gutuma ubukungu bw’urugo busubira inyuma. Ibi byagaragajwe kugira ngo abantu basobanukirwe uburemere bw’amakimbirane no gukangukira kuyirinda.
4. Uruhare rw'abagize umuryango mu kurinda amakimbirane:
Abagize umuryango bose bashishikarijwe kugira uruhare mu kubaka amahoro no gukumira amakimbirane. Ibi birimo kumenya kumva no kwakira ibitekerezo by’abandi, kuganira ku buryo bwubaka, no gufatanya mu gufata ibyemezo by’ingenzi bireba urugo. Bagaragarijwe ko buri wese afite inshingano zo kubungabunga ituze mu muryango.
5. Kurinda no kurwanya ihohoterwa mu muryango:
Abitabiriye amahugurwa bigishijwe uburyo bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irishingiye ku myitwarire, n’iry’amagambo. Banasobanuriwe aho bashobora kugana bashatse ubufasha, harimo inzego z’ubuyobozi, iz’ubuzima, n’izishinzwe umutekano. Hatanzwe n’ubutumwa bwo gushishikariza abantu gutabarana no kudaceceka mu gihe habaye ihohoterwa.
6. Kubana mu buryo bwemewe n'amategeko:
Amahugurwa yagarutse ku kamaro ko kubana mu buryo bwemewe n’amategeko binyuze mu gushyingirwa imbere y’amategeko, ndetse n’uburenganzira n’inshingano z'abashakanye. Abahuguwe basobanuriwe ko kubana mu buryo bemewe n’amategeko bifasha mu kurinda amakimbirane ajyanye n'umutungo, uburere bw'abana, n'uburenganzira bw'umwe ku wundi.