IMIRIMO YO KUBAKA URUGANDA RW’AMAZI RUTANGA METEROKIBE IBIHUMBI 13 KU MUNSI IGEZE KU KIGERO CYA 65%

Uru ruganda nirwuzura ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na metero kibe ibihumbi 13 ku munsi, rukaba ruzageza amazi meza mu mirenge irimo Bwishyura na Rubengera.

Imirimo yo kubaka umushinga mugari wo gukwirakwiza amazi meza wa “Kivu-Belt “icyiciro cyawo cya 1 irarimbanije, ikaba igeze kuri 65% nkuko Minisiteri y’Ibikorwa remezo yaabitangaje.

Ni umushinga watangiye mu kwezi kwa Nyakaga 2023 bikaba biteganyijwe ko uzarangira mu Ukuboza 2024, utwaye agera kuri miliyari zisaga 13 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu mirimo iri gukorwa harimo uruganda ruri kubakwa mu murenge wa Rubengera, aho ruzajya rutunganya amazi y’umugezi wa Musogoro. Uru ruganda nirwuzura kandi ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga amazi meza angana na meterokibe ibihumbi 13 ku munsi, bityo byongere ingano y’amazi muri aka karere.

Aya mazi azajya yoherezwa mu bigega 10 ndetse n’amavomero rusange 105 biri kubakwa, hanyuma abone koherezwa ku batuye imirenge ya Bwishyura na Rubengera hifashishijwe imiyoboro y’amaz ireshya na kilometero124.

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga (2023-2024) biteganyijwe ko kizaha amazi meza abaturage basaga ibihumbi 90, naho icya kabiri kikazayaha abasaga ibihumbi 130 mu mwaka wa 2035.

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ikomeje gushyira imbaraga mu kwegereza abaturage amazi meza mu bice bitandukanye bigize igihugu, aho mu gihugu hose abamaze kugerwaho n’amazi mezi bagera kuri 82.3% y’abaturage bose batuye u Rwanda.

Back