Imihigo y'Ingo n' Umugoroba w'ababyeyi, inkingi y'Itererambere ry'Umuturage

Mu rwego rwo kubaka Umuryango utekanye kandi ukungahaye, Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zifasha mu kuzamura iterambere ry'umuryango.

 Bishimiye aya mahugurwa

Kugira ngo iki cyerekezo kigerweho, inzego z'ubuyobozi zifatanyije n'abafatanyabikorwa batandukanye bafatanya muri izo gahunda kugira ngo "Twubake umuryango twifuza."

Ni yo mpamvu guhera tariki ya 05Kanama 2019 kugeza tariki ya13 Nzeri mu Murenge  yose igize Akarere ka Karongi  haberaga amahugurwa ahuza  Abakuru b'imidugudu, CNF  b'Akagari, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari na Komite z'Umugoroba w'ababyeyi muri buri  Murenge, ahaganirwa ku kunoza uburyo bwo kuyobora umugoroba w'ababyeyi no kuwutangaho raporo, aya mahugurwa akaba yarageze ku bagera ku 3,759. Nyuma y'aya mahugurwa, ingo 82,214 zabonye Ikayi y'Umuhuza mu Iterambere izashyirwamo imihigo y'Umuryango.

Abahawe amahugurwa bishimiye Ikayi y'Umugoroba w'Ababyeyi n'Ikayi y'Umuhuza mu Iterambere

Hifashishijwe ikayi y’umugoroba w’ababyeyi izajya ifasha mu gutanga Raporo y’ibikorwa by’umugoroba w’ababyeyi, abitabiriye inama bahugurwa uburyo amakuru ajyanye n’uko umugoroba w’ababyeyi wagenze. Muri iyi kayi hagaragaramo ibiganiro bishobora gutangwa, ingengabihe ishyirwamo uko ibiganiro byagenze ndetse n’icyakorwa kugira ngo bigende neza.

Abahawe aya mahugurwa bagaragaje ko bishimiye ikayi y’umugoroba w’Ababyeyi bavuga ko hari byinshi bazanoza kuko zisonatse kandi zikaba zizabafasha mu kunoza iyi gahunda.
 

Muri aya mahugurwa kandi hanaganirwa ku ikurikiranabikorwa ry’imihigo y’ingo hifashishijwe ikayi y’Umuhuza mu Iterambere ikubiyemo imihigo y’umuryango.

Aya mahugurwa arimo atangwa  ku bufatanye n'Umufatanyabikorwa Rwamrec mu mushinga PREVENTION+.
Uretse gutanga imfashanyigisho n'amakayi y'imihigo y'ingo, uyu mufatanyabikorwa anafasha mu gukurikirana izi gahunda.

Muri Buri murenge, ubwitabire bwabaga buri hejuru
Umugoroba w’Ababyeyi, imihigo y’ingo, umudugudu w’Icyitegererezo no gukemura ibibazo byose bibangamira umutekano n’imibereho by’umuntu ni zimwe muri gahunda Leta yashyizeho mu kwihutisha iterambere rishingiye ku muturage.

Back