IKIGO CY'IGIHUGU CY'IBARURISHAMIBARE KIRIMO GUSUZUMA AHO AKARERE KAGEZE KESA IMIHIGO

Kuwa 22 Gashyantare 2024, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Madamu MUKASE Valentine yakiriye itsinda ry’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) baje mu gikorwa cy'iminsi itatu cyo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo 2023-2024, igihembwe cya mbere n'icya kabiri.

Madamu MUKASE yashimye igikorwa barimo asanga ari umwanya mwiza wo kwirebera ibyakozwe no gutanga inama ngo ubuyobozi bukomeze kunoza ibikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza y'abaturage, mu cyerekezo cy'Ubuyobozi bwiza bw'igihugu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika

Umuyobozi w’iri tsinda, Bwana Nzabamwita Fidèle ushinzwe gukurikirana no gusuzuma imihigo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare yavuze ko iri suzuma rifasha mu kujya inama, kwigiranaho; ibyakozwe neza ahandi bikifashishwa mu kunoza ibindi, bijyana no gusangira ubunararibonye ngo yeswe uko bikwiye.

Iri rusuma ry’ibyakozwe muri ayo mezi atandatu [Nyakanga 2023-Ukuboza 2023] rigizwe n’ibyiciro birimo gusuzuma inyandiko z’uko imihigo 115 yahizwe n'Akarere yashyizwe mu bikorwa ndetse no kuyisura aho yashyiriwe mu bikorwa.

Back