KARONGI - ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA

Kuri uyu wa 31 Mutarama 2019 ku Karere habereye igikorwa cyo gusoza icyumweru cy'Umujyanama. Ni gahunda yayobowe na Perezida w'Inama Njyanama, Mutangana Frederic, hari kandi Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge, n'abakozi b'Akarere.

Muri iyi gahunda, buri tsinda ry'abajyanama bagiye bagaragaje ibyo babonye mu mirenge bagiyemo, aho bibandaga ku

-Imikorere n'imikoranire y'abakozi b'urwego rw'Umurenge ndetse n''Akagari

-Ibikorwa biri mu mihigo n'aho igeze ishyirwa mu bikorwa ,

-gukemura ibibazo by'abaturage,

isuku n'uburyo  inyubako rusange, ibigo nderabuzima, Ibiro by'Utugari n'imirenge bibungwabungwa.

Muri rusange Abajyanama bashimiye ubufatanye no kuzuzanya byagaragaye ku mirenge . Abajyanama ni intumwa z’abaturage

Back