Ibyatuma tugera heza turabifite, tugomba gusa guhindura imyumvire

Abayobozi batanze inama ku byakwihutishwa imihigo ikeswa kare

Kuri uyu wa 06/11/2019, Akarere ka Karongi kakiriye itsinda riturutse ku Ntara y’Iburengerazuba ryari rije gusuzuma uko imihigo igenda ishyirwa mu bikorwa hanatangwa inama ku bikwiye kunozwa.

Iri tsinda ryari rigizwe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburngerazuba, Munyantwali Alphonse,Umuyobozi w’Ingabo, Lt. Col.  John Ndengeyinka, Umuyobozi wa Police y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba (RPC), CP Rutikanga Rogers,  Umuyobozi w’Igenamigambi mu Ntara, Nsanzimana Silyvestre, Umuyobozi wa Porogaramu z’Iterambere ry’Uturere, Nyamaswa R. Emmanuel, n’abandi.

Abakozi b'Akarere n'inzego z'umutekano bari bitabiriye

Ku rwego rw’Akarere aba bashyitsi bakiriwe na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Basiime Jossy, n’Umuyobozi w’Akarere Mukarutesi Vestine, nabandi bayobozi bose baba abagize Komite Nyobozi, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, Abayobozi b’amashami n’abandi bakozi b’Akarere.

Uretse kugaragaza aho Akarere kageze kesa imihigo, hanagaragajwe Igishushanyo mbonera cy’umugi wa Bwishyura na Rubengera aho Umuyobozi w’Intara, yagaragaje ko icyo gishushanyo kizateza imbere Akarere. Ku kijyanye n’imihigo, umuyobozi w’Intara, Alphonse Munyantwali yagarutse ku mikorere aho yavuze ko abantu bafite byose byabageza ku byiza byose hashoboka.

Ati “Mu byo dukora byose, tugomba guhinduka, tugomba guharanira kuba ab'imbere, kandi birashoboka kuko byose turabifite."

Imihigo ni inzira u Rwanda rwahisemo yo kugeza umuturage ku iterambere ryihuse kandi rirambye.

Back