IBIGO BY’AMASHURI 35 BYAHAWE IMFASHANYIGISHO MU KUZAMURA IREME RY’UBUREZI

Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi biciye muri gahunda nzamurabushobozi, none ibigo by’amashuri 35 byo mu Karere ka Karongi, byahawe ibikoresho by’Imfashanyigisho mu burezi, birimo ibitabo by’imibare n’icyongereza byatanzwe n’umufatanyabikorwa IEE.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu Umuhoza Pascasie yasabye ko ababihawe batabishyira mu kabati ngo batazabibazwa byangiritse ahubwo ko bakwiye kubikoresha icyo byagenewe mu kuzamura ireme ry’uburezi mu mibare n’icyongereza. Kuzamura ireme ry’uburezi kandi biri muri Gahunda ya 2 y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere.
Yashimye kandi uruhare rwa IEE mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, biciye mu gufasha abanyeshuri bize uburezi.

Ibyatanzwe birimo ibitabo by'Icyongereza n'Imibare ndetse n'ibindi bikoresho byifashishwa mu kwandika, ibyo abanyeshuri bifashisha mu kubara no mu bundi buhanga ndetse n'ubugeni.

Back