HIFASHISHIJWE IKIYAGA CYA KIVU MU GUTANGA UBUTUMWA KU BARWAYE AUTISME
Ku wa 16 Kanama 2024, abageze ku Kiyaga cya Kivu, ku gice giherereye mu Murenge wa Bwishyura batunguwe no kubona amatara adasanzwe yari mu mazi. Ni ibihangano by’abana barwaye autism bahamaze iminsi, bigamije kumurikira Isi; buri wese akamenya iyo ndwara, akanafasha abayirwaye.
Rosine Kamagaju ukurikiye ikigo autism Rwanda, gikorera i Kigali cyita ku bana bafite autism, avuga ko bakoze icyo gikorwa, bifashisha ibihangano byo gushushanya byakozwe n’abana barwaye autism, babizengurutsa ikiyaga cya Kivu mu bukanaguramaga ngo abantu bayimenye n’abantu bamenye kwita kuri abo bana uko bikwiye.
Iyi ndwara ituma abana bagira imyitwarire itandukanye n’iy’abandi ariko ngo babakwiye kwitabwaho kuko ngo usanga bafite ubwenge n’ubushobozi nk’ubw’abandi, iyo babonye ibyangombwa bibafasha kwiga.
Umwana ufite iyi ndwara ishobora kumutera kudindira mu bwenge, bigasaba ko umwana yitabwaho by’umwihariko.
Ni indwara ivukanwa ikigaragaza umwana atangiye kugira amezi 8, kuko aba atagerageza kuvuga nk’uko bigenda ku bandi bana batayifite. Gusa abana bayifite imyitwarire ntiba isa, ariko ngo usanga bakora ibinyuranye n’ibyo abandi barimo, kuko aba atumva impamvu yabyo.