HIBUTSWE ABATUTSI BICIWE MU YAHOZE ARI KOMINI GISHYITA, ABAFITE AMATEKA BASABWA KUYATANGA

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Ku Rwibutso rwa Mubuga mu Karere ka Karongi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Umushyitsi Mukuru yari Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre wigeze kuba Perezida wa Ibuka.

Nyirantagorama Mariyana watanze ubuhamya yagaragaje uburyo bishe se akiri uruhinja, agakomeza kubaho mu buzima bubi nkuko byari bimeze ku Batutsi, umuryango we wose ukicwa, nyuma akaza kurokorwa n'Ingabo zari iza FPR Inkotanyi. Yariyubatse; yiteje imbere mu buryo ashima.

 Kayumba Bernard mu kiganiro yatanze muri iki gikorwa cyo kwibuka no gushyingura imibiri 13 yabonetse, yagaragaje uburyo Padiri Marcel yicishije Padiri Gahinda Matiyasi, umwe mu banditse indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yagaye abishe Abatutsi bakaba batarimo kwerekana ahari imibiri yabo ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Yabasabye kandi kugaragaza amateka yuko Abatutsi bishwe agashyirwa mu nzibutso za Jenoside zo muri aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yihanganishije abarokotse Jenoside. Yagaragaje amateka ya Jenoside yakorewe mu hahoze ari Perefegitura Kibuye na Komini Gishyita, Umurenge wa Mubuga wari uherereyemo. Yagaragaje kandi uruhare rw’ibihugu n’Umuryango Mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muzungu yasabye ababyeyi kuraga umurage mwiza abana babo, w’amahoro mu Rwanda rutekanye, bakirinda kugira abo baraga ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo abantu bagashyira mu bikorwa imvugo ‘Jenoside ntizongere ukundi’. Yasabye abazi ahari imibiri itarashyingurwa kuherekana.

Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko ingengabitekerezo mbi, yasimbuwe n’inshya nziza yubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ikubiye mu itegeko nshinga Abanyarwanda bitoreye, itangira igaragarira mu irangashingiro ry'iryo tegeko igakomereza mu mahame remezo n’izindi ngingo.

Igikorwa cyasojwe no gushyingura mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mubuga, imibiri 13 yabonetse hakorwa ibikorwa by'iterambere muri aka gace k'iyahoze ari Komini Gishyita.

Back