HIBUTSWE ABATUTSI BICIWE AHAHOZE ARI KOMINI MABANZA, RUBENGERA Y’UBU
Kuri uyu wa 24 Mata 2025, mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w’Akarere Bwana Muzungu Gerald. Muri uyu Murenge hari urwibutso rwa Rubengera rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 3439.
Gitifu w‘Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yihanganishije abarokotse Jenoside, agaragaza uburyo bakomeje kubafata mu mugongo babubakira, uko bahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside begera abaturage, banafata abakatiwe n’inkiko Gacaca batarangije ibihano byabo.
Nshimiyimana Deo yagaragaje uko amahanga yabibye urwango mu Banyarwanda rwaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uruhare rw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabohoye igihugu zirangajwe imbere na Perezida wa Repubulika n’uko ubuyobozi burimo gufasha abaturage gutera imbere.
Yatanze ingero z’uko ubuyobozi bwariho butarengeraga abaturage. Mu 1991 yatsindiye kuba umubaruramari muri komini, ariko uwari Burugumesitiri Bagirishema Ignace amuhitishamo kudakora akazi cyangwa kugakora ariko yazajya gusoresha aho bitaga mu Bakiga, ‘bakamwica’, arakareka.
Mukandayisenga Leotharie, mu 1994 yari afite imyaka 8 y’amavuko, yasobanuye uko batotejwe muri Jenoside, bagahishwa n'imiryango y'aho musaza wabo yakoraga, nyuma bakarokorwa n'Inkotanyi. Yungamo ko biyubatse, amaze imyaka 13 mu burezi, yaranabyaye.
Ngarambe Vedaste, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi yashimye abarokotse Jenoside uburyo bihanganye, kandi bakiyubaka. Yagaye abihayimana bishe Abatutsi, anasaba ko abazi abakoze Jenoside baberekana, ndetse bakanerekana ahari imibiri itarashyingurwa.
Meya Muzungu Gerald yihanganishije abarokotse Jenoside, ashima ingabo zari iza FPR Inkotanyi na Perezida wa Repubulika wari uziyoboye. Yagaragaje ko ibyiciro bitandukanye mu Rwanda, amadini, abikorera, bagize uruhare muri Jenoside, abasaba umusanzu wabo mu gukomeza kubaka Igihugu.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Rubengera cyasojwe no gukora urugendo rugana ku rwibutso, kunamira imibiri ihashyinguye no gushyiraho indabo.